Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, ryabonye ubuyobozi bushya
Biciye mu Ntako Rusange y’Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu Rwanda Kamayirese Jean D’Amour, ni we watorewe kuriyobora.
Biciye mu Ntako Rusange y’Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu Rwanda Kamayirese Jean D’Amour, ni we watorewe kuriyobora.
Kuri uyu wa Kabiri, Abanyamuryango b'Ihuriro rikora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, bahuriye mu gikorwa cyo gutora komite nshya, nyuma y'igihe kinini bategereje uyu munsi
Kamayiresi Jean D'Amour niwe watorewe kuyobora iri huriro ku bwiganze bw'amajwi angana na 229 ahigitse Mukashyaka Germaine wagize amajwi 6.
Bamwe mu banyamuryango biri huriro bitabiriye aya matora basabye abatowe gukomeza kubakorera ubuvugizi ibyo bakora bigakomeza kubateza imbere.
Byiringizo Isaac, ukora Ibikomoka ku mpu mu karere ka Gasabo, avuga ko ubuyobozi bitoreye uyu munsi babwitezeho gukomeza kubateza imbere bakabakorera ubuvugizi kugira ngo ibyo bakora bibone isoko ku ruhando mpuzamahanga
Uwihoreye Afrodis ukorera mu karere ka Muhanga, Avuga ko ubuyobozi bitoreye buzakomeza kwita ku banyamuryango, ndetse ko ubwo habayeho guhuza imbaraga bizatanga umusaruro bakazabona namasoko kuruhando mpuzamahanga mu rwego rwo kwagura ibyo bakora.
Kamayiresi Jean D'Amour watorewe kuyobora Rwanda Leather Association (Ihuriro ry'abakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda, ashima abanyamuryango bamugiriye icyizere bakamutora ndetse abizeza ko imihigo igikomeje nacyane ko ubuvugizi bugikomeje kugira ngo uruganda rutunganya impu ruboneke imbere mu gihugu ndetse bajye babasha kohereza ibicuruzwa byabo ku masoko yo hanze y'Igihugu.
Joel Mbabazi, Umukozi wa PSF uhagarariye igisata cy'inganda, yasabye Komite yatowe gukomeza kuba mu ngamba, ndetse no kugaragariza abanyamuryango imishinga bafite mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abanyamuryango.
Iyi Komite yatorewe manda y'imyaka itatu ishobora kongerwa ku nshuro 1.
Inkuru ya Emminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda