Ingabo za Israel zishe Minisitiri w’Intebe w’Aba-Houthi n’abandi bari bagize Guverinoma ye

Igitero cy’indege ingabo za Israel zagabye ku mutwe witwaje intwaro w’Aba-Houthi muri Yemen tariki ya 28 Kanama 2025, cyahitanye Minisitiri w’Intebe wabo, Ahmed al-Rahawi, na bamwe mu bari bagize guverinoma ye.

Aug 30, 2025 - 21:18
 0
Ingabo za Israel zishe Minisitiri w’Intebe w’Aba-Houthi n’abandi bari bagize Guverinoma ye
Ingabo za Israel zishe Minisitiri w’Intebe w’Aba-Houthi n’abandi bari bagize Guverinoma ye

Ibiro bya Perezida w’Aba-Houthi byemeje aya makuru mu itangazo byanyujije kuri televiziyo y’uyu mutwe kuri uyu wa 30 Kanama 2025.

Byagize biti “Dutangaje urupfu rwa Minisitiri w’Intebe Mujahid Ahmad Ghaleb al-Rahawi hamwe n’abandi baminisitiri bagenzi be. Bari mu nama isanzwe yo gusuzuma ibikorwa bya guverinoma n’ibyo yagezeho kuva mu mwaka ushize.”

Mu bandi bivugwa ko bishwe harimo Minisitiri w’Ingabo, Mohamed al-Atifi, n’Umugaba Mukuru w’Aba-Houthi, Gen Maj. Muhammad Abd al-Karim al-Ghamari.

Ubwo ingabo za Israel zari zimaze kugaba iki gitero, zasobanuye ko zarashe ku bikorwa bya gisirikare by’Aba-Houthi mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa. Ntabwo ziremeza ko zishe abagize iyi guverinoma.

Ingabo za Israel zimaze amezi menshi zigaba ibitero ku birindiro by’Aba-Houthi, bitewe n’uko na bo barashe ubwato bwa Israel n’ubw’ibindi bihugu by’inshuti zayo mu Nyanja Itukura no mu muyoboro wa Aden.

Iyo Aba-Houthi barasa ubu bwato, basobanura ko baba bahorera Abanya-Palestine bagabwaho ibitero n’ingabo za Israel mu ntara ya Gaza.