Iterambere ni ryose ku bwa Green Gicumbi

Ubwo umushinga Green Gicumbi watangiraga benshi ntibumvaga neza icyiza cy’amaterasi, ibintu byawusabye kubanza kwigisha abaturage akamaro kayo. Abo batabyumvaga kuri ubu bahamya ko byabaye imbarutso y’iterambere kuri bo ndetse no ku gihugu.

Jun 4, 2025 - 08:27
 0
Iterambere ni ryose ku bwa Green Gicumbi
Iterambere ni ryose ku bwa Green Gicumbi

Ni ubuhamya bugarukwaho n’abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi nk’umwe mu mirenge ukorera umushinga Green Gicumbi.

Kuri ubu abatuye umurenge wa Cyumba bemeza ko bari baracikanye kuko ubu bakirigita ifaranga uko bukeye nuko bwije, ibintu bitavugwa n’abahinzi gusa kuko byemezwa n’abanyeshuri ko byabafashije gusoza ibyiciro by’amashuri ndetse bakaba bakomeje kuminuza.

Umuryango wa MUPENDARAHA Theoneste wemeza ko Green Gicumbi yemeza ko kuva uyu mushinga wagera Gicumbi ubuzima bwabo bwahindutse, kuko mbere no kubona ubwisungane mu kwivuza byagoranaga.

“Mbere y’uko umushinga Green Gicumbi uza ubuzima bwari bwaranze aho no gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango wanjye byari ikibazo nsigaye nihishahisha ubuyobozi. Kuri ubu nubatse inzu  mbikesha umusaruro w’ibyavuye mu matarase birimo ibirayi,ingano,ibshyimbo. Si ibyo gusa kuko nahawe ikigega gifata amazi  ntandukana n’urugendo rurerure rwo kujya kuyakura mu misozi.”

Irasubiza Bashashara Moise mwene MUPENDARAHA Theoneste umunyeshuri ushoje amashuri yisumbuye  yunga mu rya Se yemeza ko Green Gicumbi ubwo yazaga mu gace kabo yamufashije kwiga, kuko mbere kubona amafaranga y’ishuli n’ibikoresho byamugoraga, ariko aho uyu mushinga uziye yize neza aba umuhanga, aza no guhembwa mudasobwa.

“Njyewe ubu nsoje amashuri yisumbuye ariko hari igihe bitari bukunde  kuko  turi abana bane twiga k’uburyo bitari byoroheye ababyeyi bacu kuko hari igice kinini kitahingwaga ariko nyuma y’uko bagiciyemo amatarase cyatanze umusaruro bityo byanyoroheye  kubona  Minerval, ibikoresho  by’ishuli kuko ubutaka batahingaga bwaciwemo amatarasi  byongereye umusaruro wacu , nkaba narabaye umunyeshuri w’indashyikirwa nkaba nsoje muri Ecole de science Musanze ndetse nahembwe Computer.”

Akarere ka Gicumbi katoranyijwe gukorerwamo uyu mushinga nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA na Minisiteri y’Ibidukikije bwagaragaje ko kari mu twazahajwe n’imihindagurikire y’ibihe cyane bitewe n’uko gateye haba ubuhaname bw’ako, uburebure bw’imisozi ihagaragara n’imirimo abaturage bahakorera.

Umushinga wa Green Gicumbi uzamara imyaka itandatu, watewe inkunga ya miliyari 32 z’amadolari y’Amerika, yatanzwe n’Ikigega cy’Isi gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF). Ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) kuva muri Mutarama 2020.

Mu mirenge 9 muri 21 igize akarere ka Gicumbi Green Gicumbi yahakoze Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, Ha 850 z’amaterasi yikora na Ha 3000 zakozweho imiringoti hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye. Ibi kandi byajyanye na gahunda yo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ikirere.