Mu Bufaransa Minisitiri w’Intebe François Bayrou yeguye
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yeguye nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa imutakarije icyizere.
François Bayrou yashyikirije Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwe ku wa 9 Nzeri 2025.
Macron yakiriye ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe François Bayrou avuga ko azashyiraho umushya mu minsi mike iri imbere.
François Bayrou yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu kuva Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu 2017.
Mu bice bitandukanye mu Bufaransa bagiye mu mihanda bishimira ko François Bayrou yatakarijwe icyizere bityo agomba kujyana na Guverinoma ye.
Yatakarijwe icyizere nyuma yo kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko igihugu kirembejwe n’imyenda bityo ko bakwiye kwemeza gahunda gahunda ye yo kugabanya ibyo leta ikoresha, amavugurura mu misoro, gukuraho ibiruhuko bibiri bisanzwe bitangwa mu gihugu n’izindi ngamba zatuma igihugu kiizigama miliyari 44 z’Amayero buri mwaka kugira ngo cyigobotore ingoyi y’imyenda.
Ideni ry’u Bufaransa rirenga miliyari 3300 z’Amayero.
English
Kinyarwanda