Nyagatare: Abagannye ubuhinzi bw'imboga n'imbuto barivuga imyato
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Bushoga mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba bemeza ko ubu buhinzi bwahinduye ubuzima bwabo yaba mu mibereho ndetse no mu bukungu.
Abaganiriye na Iwacupress.com bavuze ko bataragana ubu buhinzi imibereho yari igoranye gusa kuri ubu ngo imibereho igenda ihinduka umunsi ku munsi.
Habyarimana Pierre wo mu kagari ka Bushoga,Umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare avuga ko amaze imyaka 8 akora ubuhinzi bw'imboga kandi ko hari icyo bwamugejejeho.
Ati: "Ubuhinzi bw'imboga mbumazemo imyaka igera mu munani, uretse kuba nta kibazo cy'imirire ngira mu muryango wanjye, nishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, amafaranga yo kurya ku ishuri nyatangira ku gihe, inzu yanjye nayishyizemo agasima, nkisiga irange ndetse muri iyi minsi nari naguze moto n'ubwo bayinyibye ariko niho nari nayikuye muri ubu buhinzi".
Maniragaba Ebenezer we yagize ati: "Ubu buhinzi mbumazemo imyaka igera muri itanu mbukora kinyamwuga ariko no muri 2018 narabukoraga, njyewe igitekerezo cyabwo cyaje biturutse ku kuba akenshi urubyiruko tudakunda kwinjira mu buhinzi, noneho mbona ubuzima nari mbayemo ndi umunyeshuri atari bwiza mbona rero nta kindi nakora atari ugukura amaboko mu mufuka niko gushaka aho nkodesha ubutaka nyoboka ubu buhinzi".
Yakomeje agira ati: "Mu by'ukuri ubu buhinzi buramfasha kuko nkuramo ubwisungane mu kwivuza bwanjye, n'umuryango wanjye kuko mfite umugore n'umwana, ndetse yewe ubu naguze n'isambu kandi mbikesha ubuhinzi bw'imboga n'imbuto".
Umwari Yvonne nawe ni umuhinzi w'imboga n'imbuto ubimazemo umwaka umwe abikora wo mu kagari ka Bushoga yavuze ko ubu buhinzi yabugiyemo abona ko ari ubuhinzi buzamufasha mu mibereho ye ya buri munsi kandi ko abona ko nk'uko yabugiyemo abyiteze abona bizagenda neza.
Aba bahinzi bakomeza bashishikariza abifuza kuyoboka ubuhinzi bw'imboga n'imbuto kubugana ngo kuko ntawabuhinze ngo arwaze indwara zituruka ku mirire mibi.
Uretse kuba aba bahinzi b'imboga n'imbuto bagaragagaza ko byabateje imbere mu mibereho yabo banemeza ko hari imbogamizi bagihura nazo muri ubu buhinzi aho basaba ko bafashwa kugira ngo iterambere ryabo bifuza rigerweho.
Bati: "Imbogamizi duhura nazo ni nyinshi ariko imiti yo gushyiramo irabura cyane kuko nk'ubu ubuheruka twararumbije kubera kuyibura, iya kabiri dukeneye nkunganire ku bikoresho byo kuhiza kuko udafite ubushobozi ntiwajya muri ubu buhinzi pe. Mu gihe cy' impeshyi muri aka karere kacu tugorwa no kuhira, imashini ndetse n'imipira yo kuhiza iraduhenda cyane. Icyo twasaba dukeneyemo nkunganire ya Leta".
Nshimiyimana Alex wo mu kagari ka Gakirage akaba n'umujyanama w'ubuhinzi nawe yemeza ko ubu buhinzi bubateza imbere ndetse ko iyo bahuye n'ikibazo cy'uburwayi bakorana n'abahinzi ndetse n'abagoronome.
Ati: "Ubu buhinzi bwacu buradufasha cyane kuko nanjye mbumazemo imyaka ibiri, tujya duhura n'ikibazo cy'udusimba tujya muri izi mboga zacu ariko tugerageza gukorana n'abagoronome bakatubwira imiti noneho tukayigura yakwanga tugashaka iyindi iyisimbura".
Ndahayo Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Bushoga aganira na iwacupress.com yavuze ko nk'inzego z'ibanze bakorana n'aba bahinzi kandi ko ubu buhinzi bugira uruhare mu iterambere ry'akagari.
Ati: "Nk'inzego z'ibanze tugerageza gukorana n'abahinzi kandi bigenda neza, urumva nko mu kagari kacu nibo bantu ba mbere bishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu dufite abarenga 50 bakora ubuhinzi bw'imboga n'imbuto muri aka kagari. Ikindi kandi tujya tugira amahugurwa aho babahugurira hano ku kagari ku buryo ibibazo byabo babitubwira noneho tugafatanya bikaba byakemuka".
Gitifu yongera ho ko ubu buhinzi bubafasha mu guhangana n'ikibazo cy'indwara ziterwa n'imirire mibi mu bana.
Ati: "Ibiva mu musaruro w'ubuhinzi bw'imboga turabyifashisha mu bikoni by'umudugudu, ndetse no mu miryango bwite y'abahinzi ndetse n'abandi bagasagurirwa kuko izi mboga zigera no mu masoko".
Yakomeje asaba abahinzi b'imboga n'imbuto bo muri aka kagari kubikora kinyamwuga ngo kuko ari byo bizabafasha kugera ku ntego bihaye ndetse n'igihe bakeneye ubufasha ntibatinye kwegera inzego z'ibanze ngo zibafashe.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buherutse gutangaza ko bugenda bufasha abahinzi b'imboga yaba mu bibazo bahura nabyo ndetse no kubashakira amasoko y'ibyo baba bahinze.
Ubuhinzi bw' imboga muri aka karere ka Nyagatare bukorerwa kuri hegitare zisaga 2158 inyinshi muri zo zikaba ziri mu bice by' ibishanga, icyakora izitari muri ibi bice abahinzi bafashwa kubona uburyo bwo kuhira.
Ni mu gihe kuri ubu muri rusange Akarere ka Nyagatare, gafite ibikorwa byo kuhira biri ku buso bunini bungana na hegitari 3450 naho kuva gahunda yo kuhira ku buso buto buhera ku gice cya hegitari kugeza kuri hegitari imwe yatangira mu mwaka wa 2017 biri ku buso bungana na hegitari 1840.
Ivan Damascene IRADUKUNDA
English
Kinyarwanda