Nyagatare: Urubyiruko rwatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwiyemeje kuzahigiramo gukunda igihugu

Bamwe mu rubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rwo mu karere ka Nyagatare rwitabiriye Urugerero rudaciye ingando rw'inkomezabigwi ikiciro cya 13, baravuga ko ibikorwa bakora bihindura imibereho y’abaturage, ari byo byerekana gukunda igihugu.

Jan 13, 2026 - 20:29
Jan 14, 2026 - 07:34
 0
Nyagatare: Urubyiruko rwatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwiyemeje kuzahigiramo gukunda igihugu
Nyagatare: Urubyiruko rwatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwiyemeje kuzahigiramo gukunda igihugu.

Mugwaneza Esther avuga ko kuba bakora imirimo itandukanye muri uru rugerero ari ibyerekana gutozwa gukunda umurimo no kuwunoza.

Yagize ati:"Uru rugerero twigiramo byinshi bitandukanye cyane cyanevbidufasha gukunda igihugu no kugikorera kuko iyo twubakira umutarage igikoni,unusarani,akarima k'igikoni,inzu ndetse n'ibindi biba bigaragaza ubutwari twigiye kubatubanjirije".

Mugenzi we Ihangane Moise nawe yagize ati:"Uru rugerero ruradufasha cyane kuko iyo turi gufasha nk'umuturage utishoboye tuba tumeze nk'abari gufasha ababyeyi bacu badafite imbaraga zo kubyikorera ari nako baba badushimira imbaraga zacu tuba dutanga nk'urubyiruko rugomba kubaka igihugu".

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Murekatete Juliet atangiza ku mugaragaro uru rugerero, yavuze ko hazakorwa ibikorwa byo kubaka imirima y'igikoni, gukurungira amazu, gutunganya imihanda, kubaka amashyiga ya rondereza, gukora ubukangurambaga bw'isuku, gusura amarerero ndetse no gufasha ubuyobozi bw'ibanze muri gahunda za leta n'ibindi.

Yagize ati "Dukeneye ko intore z'inkomezabigwi icyiciro cya 13 zizagira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo gufatanya n'ubuyobozi mu bukangurambaga bw'isuku n'isukura, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kujya muri gahunda ya Ejo heza no gutanga amakuru ku gihe cyane cyane ajyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. 

Byongeye kandi izi ntore zizafasha Leta muri gahunda yo kwandikisha urubyiruko rwacikirije amashuri bagafashwa kubona impamyabumenyi binyuze muri gahunda ya RISE."

Yasoje asaba intore gukomeza kwimakaza ubumwe no kugira indangagaciro mbere yo kuzitoza abandi, ati: "Mukwiye kuba mufite indagagaciro kurusha abandi, ntabwo watoza abandi kugira indangagaciro kandi wowe utazifite. Gusigasira ubumwe bwacu niho dukura izo ndangagaciro, ndetse n'izo mbaraga zo gukorera igihugu."

Aganira ku mateka y'itorero mu Rwanda n'uruhare rwaryo mu kubaka igihugu, Dr UZABAKIRIHO Jean Paul  yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda kumenya aya mateka akiga imico, imigenzo myiza, akamufasha kubaka igihugu azi aho kiva naho kigana. Yongeyeho ko itorero ryari irerero ry'Igihugu, abanyarwanda bagatorezwamo uburere, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Gasana Pascal yavuze ko muri uru rugerero urubyiruko ruzahabwa ibiganiro bikubiye mu nsanganyamatsiko 3 kandi bibategura kuba abantu badasobanya, bumva ko aribo maboko igihugu gifite.

Yagize ati: "Muri uru rugerero muzahabwa ibiganiro byibanda ku mateka y'u Rwanda n'indangagaciro by'umuco nyarwanda, icyerekezo cy'Igihugu no guhanga udushya, u Rwanda twifuza ndetse n'uruhare rw'urubyiruko. Ibi bibategurira kuba urubyiruko rwifuzwa n'abayobozi beza ba none n'ejo. Mwibuke ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, bityo murasabwa gukoresha ubumenyi n'ubuhanga mwakuye mu ishuri mugakemura ibibazo biboneka aho mutuye nk'uko insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w'ubutore twimakaza ubumwe n'ubudaheranwa."

Urugerero rw'intore z'inkomezabigwi icyiciro cya 13 ku rwego rw'akarere rwatangirijwe mu kagari ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe , aho rwitabiriwe n’urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024–2025.

Ivan Damascene IRADUKUNDA/Nyagatare