Perezida Kagame ari mu kiruhuko, ibihuha by’uko arwaye byamaganwe
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame ameze neza kandi ko ari mu kiruhuko gisanzwe, nyuma y’uko hakwirakwijwe amakuru y’ibihuha avuga ko arwaye bikomeye.
Aya makuru atari yo yaturutse ku itangazo ryitiriwe igisirikare cy’u Rwanda ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko Perezida Kagame arwaye. Igisirikare cy’u Rwanda cyamaze kwerekana ko ayo makuru ari ibinyoma, cyongeraho ko ari "Fake News" igamije kuyobya rubanda.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yo kugira impungenge. Mu kiganiro yahaye Taarifa, yavuze ko Perezida Kagame ari kuruhuka nk’uko bikorerwa n’abandi bayobozi bafite inshingano nyinshi.
Yagize ati: “Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga, cyangwa giteye impungenge.”
Makolo yakomeje avuga ko kuba Perezida atagaragara mu ruhame mu minsi yashize bidakwiye gutera abantu impungenge, kuko yakoraga cyane haba mu gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga, bityo hakaba hakenewe igihe cyo kuruhuka.
Umwe mu bo mu muryango we na we yemeje ko ari ikiruhuko nk’ibisanzwe, agira ati: “Ni umuntu nk’abandi. Afata umwanya akaruhuka. Nta kidasanzwe kirimo.”
English
Kinyarwanda