Perezida Kagame yakiriye itsinda ryavuye muri Marriot International na Flamini wakiniye Arsenal

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru n’Uwashinze ikigo cya GFBiochemicals gikora ibintu bitandukanye hibanda ku kudahumanya ikirere. Mathieu Flamini uri mu bi yise abana b’ingagi amazina, iyo yise yayihaye izina rya “Rubuga”

Sep 6, 2025 - 23:37
 0
Perezida Kagame yakiriye itsinda ryavuye muri Marriot International na Flamini wakiniye Arsenal
Perezida Kagame yakiriye itsinda ryavuye muri Marriot International na Flamini wakiniye Arsenal

Flamini agihagarika umupira w’amaguru yabaye rwiyemezamirimo mu by’ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije, ashinga GFBiochemicals mu 2008 afatanyije na Pasquale Granata, ikigo cy’agaciro ka miliyari 30£ afitemo imigabane ingana na 60% aho ayobora abakozi barenga 1000.

Flamini akoresha ubushobozi bwe mu bukangurambaga bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ikirere, aho asaba ko hakoreshwa ry’ingufu zisubira mu bikorwa bya ruhago, kurya ibikomoka ku bihingwa no guhindura ingendo z’abafana mu buryo butangiza ibidukikije.

Marriot yakiriwe na Perezida Kagame

Perezida Kagame kandi yakiriye itsinda riturutse muri Marriott, riyobowe na David S. Marriott, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga ifite ishami mu Rwanda.

David S. Marriott na we ari mu bise abana b’ingagi amazina aho we yamwise irya "Rugwiro".

David S. Marriott ni umushoramari w’Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International.

Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n’amahoteli by’umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k’u Burasirazuba bwa Amerika.