Perezida wa Portugal yise Trump igikoresho cy’u Burusiya

Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa, yavuze ko Donald Trump yigaragaza nk’umuhuza utabogama mu ntambara yo muri Ukraine nyamara akorera inyungu z’u Burusiya, amwita igikoresho cyabwo.

Aug 29, 2025 - 13:05
 0
Perezida wa Portugal yise Trump igikoresho cy’u Burusiya
Perezida wa Portugal yise Trump igikoresho cy’u Burusiya

Ibi yabitangaje ku wa 27 Kanama 2025, Ubwo yari mu nama y’Ishyaka rya Social Democratic Party, yabereye muri Summer University yabereye i Castelo de Vide, mu Ntara ya Alentejo.

Yanenze Trump amushinja guhindura politiki ya Joe Biden yo gushyigikira Kyiv nta mananiza.

Rebelo de Sousa yagize ati ”Umuyobozi w’Igihugu gikomeye ku Isi, mu by’ukuri akora nk’igikoresho cy’u Burusiya?”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Trump atari we umuhuza nyawe, ahubwo ari umucamanza ushyigikira uruhande rumwe gusa, ashimangira ko Ukraine n’abanyaburayi bayishyigikiye batagombaga kubura mu biganiro biheruka guhuza Trump na Perezida w’u

Aya magambo Rebelo de Sousa ahanini yaturutse ku urubanza rwiswe Russiagate rwo mu 2016, ubwo Trump yashinjwaga kugirana amasezerano n’u Burusiya.

Gusa raporo zo mu 2019 no mu 2023, ntizigeze zibona ibimenyetso bishimangira ko Trump yagiranye ubufatanye n’u Burusiya, aubwo ko byari byatewe n’impamvu za politiki.

Trump yivugiye ko ari ryo shyano ry’akataraboneka ryagwiriye Amerika, ashimangira ko byari bigamije gukoma mu nkokora ubutegetsi bwe.

Kuva Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, yigaragaje nk’umuhuza udafite uruhande abogamiyeho mu ntamabara yo muri Ukraine.

Yari yatangaje ko intambara azayirangiza mu masaha 24 nyuma yo kujya ku butegetsi nubwo n’uyu munsi impande zombi zigitana mu mitwe.