Ramaphosa yavuze ko abagaba ibitero ku banyamahanga muri Afurika y’Epfo bagiye guhigwa

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko abantu bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo n’urwango bikomeje kwibasira abanyamahanga muri icyo gihugu bagiye gukurikiranwa byimazeyo n’inzego z’umutekano.

Jun 8, 2026 - 13:57
 0
Ramaphosa yavuze ko abagaba ibitero ku banyamahanga muri Afurika y’Epfo bagiye guhigwa
Ramaphosa yavuze ko abagaba ibitero ku banyamahanga muri Afurika y’Epfo bagiye guhigwa

Mu butumwa yagejeje ku baturage ku wa 7 Kamena 2026, Ramaphosa yavuze ko nta muturage wemerewe gufata amategeko mu maboko ngo atoteze cyangwa asagarire abanyamahanga abashinja kuba mu gihugu mu buryo butemewe.

Ibi bije nyuma y’iminsi igihugu kirangwamo ibikorwa bya xenophobia byibasira cyane abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Ghana, Nigeria, Malawi na Mozambique.

Hari bamwe mu banyamahanga bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo bahatiwe guhunga cyangwa basubira iwabo kubera ibitero n’iterabwoba bakomeje guhura na byo.

Ramaphosa yavuze ko ikibazo cy’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kidakwiye kuba urwitwazo rwo guteza urugomo no guhonyora uburenganzira bw’abandi bantu.

Ati: “Nta muntu wemerewe gusagarira undi mu muhanda cyangwa ahandi amusaba ibyangombwa bye. Ibyo bikorwa bigomba gukorwa gusa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Perezida Ramaphosa yongeye gushimangira ko Guverinoma ye itazihanganira amatsinda ashaka gukoresha ikibazo cy’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe kugira ngo ateze umutekano muke cyangwa akwirakwize ibikorwa by’urugomo.

Mu gihe ibi bikorwa bikomeje kwamaganwa, Ghana yamaze kugeza ikirego mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, ishinja Afurika y’Epfo kutita k’umutekano w’abaturage bayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yavuze ko icyo kirego kirimo ibisobanuro ku mitungo yangiritse ndetse n’abaturage ba Ghana bahohotewe muri ibyo bikorwa by’urugomo.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko iri gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo biri mu micungire y’abinjira n’abasohoka kugira ngo bigabanye umwuka mubi uri hagati y’abaturage n’abanyamahanga.