Rutsiro: Umupolisi yirashe arapfa nyuma yo kurasa abaturage

Mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza umupolisi wari uri ku kazi mu masaha ya saa sita z’ijoro yarashe umuturage na Dasso barakomereka, nawe ahita yirasa yitaba Imana.

Dec 10, 2025 - 11:08
Dec 10, 2025 - 12:13
 0
Rutsiro: Umupolisi yirashe arapfa nyuma yo kurasa abaturage
Rutsiro: Umupolisi yirashe arapfa nyuma yo kurasa abaturage

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho , naho umurambo w’umupolisi wajyanwe gukorerwa isuzumwa .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro yemereye Iwacupress ko uwo mupolisi koko yaraye arashe abo baturage barakomereka ndetse nawe ahita yirasa arapfa.

“Mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza umupolisi wari uri ku kazi mu masaha ya saa sita  yarashe umuturage na Dasso barakomereka, hanyuma nawe aza kwirasa ahita yitaba Imana.”

SP Twajamahoro yakomeje avuga ko ipereza ku cyatumye habaho kurasa abo bantu ryahise ritangira:  “Ubu rero abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, hanyuma umurambo w’umupolisi nawe wajyanwe muri Kigali Forensic Laboratory, iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyatumye habaho kurasa abo bantu.”