U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Demukarasi
Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Demukarasi, uri kwizihizwa ku nshuro ya 18, kuva ushyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2007.
Taliki 15 Nzeri ni itariki ngarukamwaka yagenwe n’Inteko Rusange ya Loni nk’umunsi wo gusuzuma no kuzirikana amahame ya demukarasi.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe binyuze mu biganiro byateguwe na Never Again Rwanda, byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abanyepolitiki, urubyiruko n’abahagararariye imiryango mpuzamahanga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko ibishobora gutandukanya abantu byakurwamo imbaraga zo kubakiraho ibirambye
Abitabiriye iki gikorwa bahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku rugendo rwagejeje u Rwanda kuri demukarasi, uburere mboneragihugu bukwiye, kubaka igihugu kidaheza n’imiyoborere ikwiye.
Ni ikiganiro cyatanzwe n’abarimo Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Green Party, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Félicien Usengumukiza n’Inararibonye muri Politiki, Dr. Jean Paul Kimonyo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimangiye ko igitero cyose kigabwa ku Rwanda kiba kigambiriye ikibi kuri rwo.
Yabikomojeho mu kiganiro yatanze ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Demukarasi, mu kiganiro kigaruka ku ishusho ya demukarasi mu Karere n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije umutekano na politiki ijegajega. Ni ikiganiro Yahuriyemo na Amb. Joseph Mutaboba na Dr. Frederick Golooba-Mutebi.
English
Kinyarwanda