Vital Kamerhe wari Perezida w”Inteko Ishinga Amategeko
Umunyapolitiki Vital Kamerhe wari Perezida w”Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri izo nshingano.
Kamerhe yeguriye imbere ya ba Perezida ba za Komisiyo zigize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, nk’uko amakuru mu bantu be ba hafi abyemeza.
Kamerhe wigeze kuba Perezida w’ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Minisitiri w’Ubukungu wa RDC, yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva muri Mata umwaka ushize.
Yeguye nyuma y’uko abadepite barenga 260 yari ayoboye baherukaga gusinya ku nyandiko yo kumweguza.
Kamerhe wanigeze kwegura kuri ziriya nshingano muri 2007, yashinjwaga n’abadepite bagenzi amakosa arimo imicungire mibi, guhagarika inzego, kunanirwa gukorera mu mucyo, ibirarane by’imishahara no kunanirwa kwita ku badepite.
English
Kinyarwanda