Gicumbi: 632 barangije amasomo yo kwiteza imbere

Abatuye mu karere ka Gicumbi bagera kuri 632 basoje amasomo yo gusoma no kwandika ndetse n’andi ajyanye no gucunga imari, kwihangira umurimo no gukorana n’ibigo by’imari ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe babikesha Green Gicumbi Project ku bufatanye n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (Rwanda Green Fund), BK Foundation n’Umuryango FESY.

Jun 26, 2025 - 18:53
Jun 26, 2025 - 22:56
 0
Gicumbi: 632 barangije amasomo yo kwiteza imbere
Gicumbi: 632 barangije amasomo yo kwiteza imbere

ukamana Alphonsine utuye mu Murenge wa Mukarange  avuga ko yakuze yumva ko aziga nyamara kubw’imyumvire yaririho  ko nta myigire y’abakobwa icyo gihe ntibyamukundiye ariko ubu nubwo byose atabimenye, ariko nibura inzozi ze umushinga Green Gicumbi yamuhaye kuzikandagiramo.

Yagize ati “kuva kera numvaga nakwiga nkaba uwambere ubundi nkaba umuyobozi ibyo rero ukurikije imyaka yanjye byari byaransize ariko GREEN GICUMBI ije nanjye mba mubagize amahirwe niga gusoma no kwandika none ubu ndi n’umujyanama mu itsinda ryacu ryo kwizigama no kugurizanya.

BAGEMURA Gideon uyobora mu itsinda TWITEZIMBETEZIMBERE MUTUELLE avuga  ko cyera bagiraga ibimina ariko ntibigire icyo bibamarira  kuko iyo bafataga amafaranga,  yose yashiriraga mu kabari ariko ubu ubukungu bwe n’abagenzi be bwateye imbere.

Aho yagize ati “amatsinda nakera yahozeho ariko wagirango nukubitsa ayo kunywera kuko iyo twagabanaga gutaha twabyibukaga ashize ariko kuva GREEN GICUMBI yatwigisha kuzigama no kugurizanya,ubu turakirigita ifaranga abana bariga kandi no mu rugo tubanye neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cyo kurengera ibidukikije, Rwanda Green Fund Teddy Mugabo, yasabye ubufatanye mu kubakira abaturage ubushobozi mu buryo butandukanye yaba mu bijyanye no kurengera ibidukikije, gucunga imari, kwihangira umurimo no gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Dukwiye gufatanya kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifatika ku bijyanye n’imari no gushora imari.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde,  yagaragaje  ko yizereye  mu mubare w’abahawe aya mahugurwa ko azabagirira akamaro, abasaba gusangiza ubumenyi bagenzi babo mu gusoza yongera kubibutsa ko Ibiyobyabwenge ari bibi k’ubuzima ndetse bidindiza iterambere  abasaba kwirinda gukomeza kubyishoramo.

Ati: “Nta terambere wageraho amafaranga wakoreye yose uyashora mu ubusinzi n’ibiyobyabwenge,  kuko bitera gusesagura umutungo, sibyo gusa kandi byangiza ubuzima mubyirinde kuko uko mungana mbafitiye icyizere ko ibyo mwize muzabigeza no kubandi.

Abahuguwe bahawe ubumenyi ku micungire y’imari, kwihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari. 58% by’abahuguwe ni abagore, naho 175 muri bo ni urubyiruko. Aba biyongera ku bandi basaga ibihumbi 25 bamaze guhugurwa n’umushinga Green Gicumbi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe nyuma yo guhugurwa bashinze amatsinda 17 yo kuzigama, batangiza imishinga mito irimo ubuhinzi n’ubworozi, nko korora ingurube no gutunganya ibiribwa. Bafunguye kandi konti nshya 467 mu bigo by’imari na banki.

Clarisse Kwitonda