GICUMBI: Abahuguwe ku guteza imbere uburinganire no kubaka imiryango itekanye batahanye umukoro ukomeye
Mu itangira ry’uyu mwaka wa 2025-2026 mu Karere ka Gicumbi hakozwe ibarura kubijyanye n’imibanire myiza hagati yabashakanye hagaragara ingo zigera ku gihumbi n’ijana na cumi n’esheshatu 1116 zibanye mu makimbirane ibyabereye umukoro kubasoje amahugurwa yari agamije guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo no kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina, binyuze mu kubaka ubushobozi bw’imiryango ntangarugero igamije kuyobora indi mu rugendo rw’impinduka.
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yashimye iki gikorwa, ashimangira ko kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye ari inkingi y’iterambere rirambye ariko kandi yibutsa abahawe aya mahugurwa umukoro ushingiye ku mibare y’imiryango ibanye mu makimbirane .
Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w'akarere ka Gicumbi
Yagize ati: “dutangira uyu mwaka twakoze ibarura mu karere kacu ka Gicumbi dusanga haracyari umubare munini w’imiryango ibanye mu makimbirane kuri ubu hariyo twasuye ariko hariyo tutarageraho ni umukoro wanyu rero dufatanije kwigisha abo bose twirinda ingaruka bitera nkuko mwabisobanuriwe.”
Yongera kubibutsa ko iterambere rihera mu muryango agira ati:”Iyo umuryango utekanye, uba ufite ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.”
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi bubafasha kurushaho kunoza imibanire mu miryango yabo no kuba umusemburo w’impinduka mu baturanyi babo.
Karimba Claude n’umugore we nk’umwe mu miryanyo yatoranijwe nk’ibanye neza yaje iturutse mu murenge wa rukomo ku kagari Munyinya yemeza ko kubana neza bishoboka iyo mukundana kandi mukubahana ntacyo muhishanya gusa nyuma yo guhugurwa asanze haribyo agomba kongera guhindura mukurushaho kunoza umubano wabo ndetse n’abaturanyi be agira ati:
Karimba Claude n'umugore we bahabwa imfashanyigisho
“Ibanga nababwira uyu mugore wanjye twarakundanye bituma twubahana nicyo cyadufashije kumarana imyaka igera kuri mirongo itatu ariko kandi kuba uyu munsi twongeye kwiga niyindi mpamba duhawe tutari bwihererane ahubwo dutahanye umukoro wo kwigisha abandi ndetse n’abana bacu kuko twarabashyingiye bose uko ari batandatu.
Nyiramakuba Donatha n'umugabo we Safari Jean Bosco
Nyiramakuba Donatha umugore wa Safari Jean Bosco baturutse mu murenge wa Rutare mu kagari ka Gasharu we yemeza ko nubwo bari babanye mu mahoro ariko batafashanyaga kuko bagenderaga kucyo bita umuconyarwanda agira ati :”Twebwe iwacu haba icyo twita umuco kuko ngira imirimo nkora nk’umugabo ndetse n’umugore akagira iyo akora nkuko umugabo wanjye yabigarutseho yamvunishaga bityo rero ubu tugiye gufashanya kandi ntituzabyihererana tuzabyigisha n’abaturanyi.
Umushyitsi Mukuru, Madamu Uwababeyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’igihugu na we yashimangiye ko uburinganire ari ishingiro ry’imibereho myiza ry’umuryango. Yasabye abahuguwe kuba intangarugero mu bandi, bagakoresha ubumenyi bahawe mu gukemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwababyeyi Mediatrice ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw’igihugu
Yagize ati: “Ndabizi neza ko abari aha mwari mubanye neza Atari uko mwaganirijwe ahubwo navuga ko byari kimeza rero nkuko nabibonye abenshi bari hano muri bakuru ,munyemerere mbasabe mwegere imiryango abakiri bato mubaganirize mubabwire ikibi cyo kuba mu miryango ufite amakimbirane ariko kandi mubabwire n’ibyiza ndabizi bazahitamo neza ubundi mu babere urugero rwiza.
Aya mahugurwa yahuje imiryango ntangarugero izwi nk’“ibanye neza”, aho hatoranyijwe umuryango umwe muri buri kagari, yose hamwe akaba 109. Hanitabiriye kandi abakozi bashinzwe imiyoborere myiza ku mirenge bangana na 21, bagenewe kongererwa ubumenyi mu gufasha abaturage kwimakaza uburinganire no kubaka imiryango itekanye .
Mu karere ka Gicumbi habaruwe imiryango igihumbi n’ijana na cumi n’itandatu 1116 ibanye mu makimbirane kuri ubu muri yo hamaze gusurwa Magana inani na cumi n’irindi 817 naho Magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda 299 nayo ikazagerwaho .
English
Kinyarwanda