Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru biyemeje kurandura igwingira ryibasiye abana
Nyuma y’uko intara y’amajyaruguru ije ku isonga muzifite abana benshi bari mu mirire mibi Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru bifatanije n’Akarere ka Gicumbi batangije ubukangurambaga bwiswe ” Tozwa kurya neza ubigizemo uruhare” bwatangijwe kuri uyu wa 2 Gicurasi 2026 mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Cyumba Akagari ka Nyambare, bimwe mu bikorwa byahereweho harimo icyo gutunganya uturima tw’ igikoni no gutera imboga.
Imiryango itatu muri uyu Murenge yorojwe inka, abandi bahabwa ibyo kurya no kuryama hagamijwe kuzamura imibereho yabo, ndetse banafasha undi mugore wabyaye abana b’impanga binyujijwe muri gahunda ya “One hundred women" igamije guteza imbere abagore ngo bihangire imirimo. hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Muri uyu Murenge kandi niho habarurwa abana benshi bafite igwingira muri Gicumbi, dore ko abagera kuri 269 bafite igwingira ,ndetse n’abandi 30 bagaragaweho imirire mibi.
Abatuye muri Cyumba basobanuriwe ibitera iki kibazo, aho basabwe konsa abana babo neza , ndetse ababyeyi batwite bakirinda kunywa inzoga, kugira isuku, no kugabura imboga n’imbuto hagamijwe gutanga indyo yuzuye.
Basobanuriwe ko indyo yuzuye igirwa no kugabura ubwoko butandatu buvanze, hibandwa ku binyampeke, ibinyamisogwe, ibyubaka umubiri nk’amata cyangwa amagi, kugabura imboga n’imbuto, amavuta cyangwa ifu y’ubunyobwa, ndetse n’ isukari ariko
Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi asaba abaturage b’uyu Murenge kugaburira abana amata kuko abenshi mu bahatuye boroye inka ariko ugasanga bajya kuyagurisha ntibasigire abana babo, kuringaniza urubyaro, ndetse no kwirinda ubusinzi kuko bukomeje guhangayikisha inzego zitandukanye, ndetse bigateza ipfunwe mu muryango nya Rwanda.
Nzabonimpa Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi
Munyaneza Nehemie Ushinzwe gutegura indyo yuzuye mu bitaro bya Byumba yasobanuriye abaturage ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhambaye, gusa ko bisaba kubizirikana ndetse hakabaho kugira isuku mu gihe hategurwa amafunguro.
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Niyibizi Ildephonse yagize Ati: “Iyi ni gahunda yashyizwemo uruhare n’urugaga rw’abagore ndetse n’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu ntara y’Amajyaruguru”.
Ati: “Twaje mu Murenge wa Cyumba kuko ariho hari abana benshi bafite igwingira, ariko ni ikintu gihangayikishije kuko nta mwana wagwingira ngo abashe kwiga no kujya mu iterambere, niyo mpamvu twiyemeje kurihashya dutera umusanzu abafite iki kibazo kandi tuzabigeraho dufatanije”.
Akomeza agira ati: ”Kuri ubu twatangiye igice cya Kabiri, turifuza ko n’abagabo babigiramo uruhare ndetse bajye bajyana n’abagore babo kwipimisha mu gihe batwite no gukurikirana umwana mu gihe cy’ iminsi igihumbi, kandi hakabaho no gukumira ubusinzi n’amakimbirane mu miryango”.
Uyu Murenge wa Cyumba uhana imbibi n’umupaka wa Gatuna, bavuga ko hinjirizwayo ibiyobyabwenge nka Kanyanga yagaragajwe nk’intandaro y’ubusinzi, bigatuma ababyeyi batita ku mirire y’abana babo. Abana bo muri uyu Murenge wa Cyumba bagaburiwe indyo yuzuye ndetse banahabwa amata ,basaba ababyeyi babo kubikora igihe cyose.
Umubyeyi wabyaye impanga wahawe amafaranga y'igishoro
Vice chairman wa FPR inkotanyi mu ntara y'amajyaruguru
Clarisse Kwitonda
English
Kinyarwanda