Inkangu yahitanye abarenga 1000 muri Sudani

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani, yahitanye abasaga 1000, nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba wa Sudan Liberation Movement/Army (SLM) usanzwe ugenzura ako gace.

Sep 3, 2025 - 07:37
 0
Inkangu yahitanye abarenga 1000 muri Sudani
Inkangu yahitanye abarenga 1000 muri Sudani

Itangazo ry’uyu mutwe rivuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa 31 Kanama 2025, nyuma y’imvura nyinshi yamaze iminsi igwa, isenya umudugudu wa Tarasin uri mu misozi ya Marra.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Amakuru y’ibanze agaragaza ko abaturage bose bo mu mudugudu, basaga 1000 bapfuye, harokoka umuntu umwe gusa.

Guverineri w’Intara ya Darfur uhagarariye igisirikare, Minini Minnawi, yatangaje ko iyi nkangu ari icyago kirengeje ubushobozi bw’abaturage, aboneraho gusaba imiryango mpuzamahanga ubutabazi.

Yogize ati “Turahamagarira imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha n’ubutabazi muri ibi bihe bikomeye, kuko iki cyago kirenze ubushobozi bw’abaturage bacu ubwabo.”

SLM yongeyeho ko iyo nkangu yashegeshe inangiza igice kizwiho kwera imbuto, cyane cyane indimu n’inkeri. Uyu mutwe usaba Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubufasha mpuzamahanga gutabara, by’umwihariko mu gushakisha imibiri y’abazize iyo nkangu.

Imyaka ibiri irashize, Sudani iri mu ntambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ya Rapid Support Forces (RSF), ibyatumye iki gihugu kinjira mu icuraburindi, inzara n’ubukene bukabije.

Imibare igaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, abantu basaga 150.000 bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi ibihumbi bavuye mu byabo.