“Ku mafaranga make ufite watera imbere binyuze mu kugura imigabane mu bigo by’ishoramari” - CMA
Abanyenshuri biga muri Protestant university of Rwanda ishami rya Karongi basuye ibigo by’ishoramari mu mujyi wa Kigali bavuze ko basobanukiwe neza inyungu ziri mu kugura imigabane ku masoko ndetse no kugura impapuro mpeshamwenda.
Ibi byagarutsweho ku wa gatanu tariki 5 Ugushyingo,2025 n’abanyenshuri biga muri kaminuza ya Protestant of Rwanda (PUR) ishami rya karongi bagera kuri 21, bakoreye urugendo shuri mu mujyi wa Kigali aho basuye ibigo by’ishoramari birimo Rwanda Stock Exchange (RSE) na Capital Market (CMA) ikigo cya leta gishinzwe kugenzura ibigo by’imari n’imigabane.
Mateso Jean De Dieu wiga mu mwaka wa 3 muri Protestant University of Rwanda ishami rya Karongi, aganira n’itangazamakuru yavuze ko uru ruzinduko rwabafashije gusobanukirwa neza ibyo bigishwaga bijyanye no gushora imari mu kugura imigabane ndetse n’impapuro mpeshamwenda.
Ati: “Uru rugendo shuri rwadufashije cyane nk’abanyenshuri kumenya ko natwe ubwacu dushobora gushora amafaranga muri ubu bucuruzi bwo kugura imigabane muri ibi bigo by’ishoramari kandi batadusabye kuba ufite igishoro kinini, ahubwo ko niyo waba ufite amafaranga make ushobora kugura imigabane cyangwa ukaba wahitamo no gushora imari mu kugura impapuro mpeshamwenda, ubu rero byadutinyuye kuko twahigereye kandi dutahanye amakuru yuzuye yizewe ubu harakurikiraho kwinjira muri aya masoko.”
Yanasabye ko ubuyobozi bw’ikigo ko igikorwa nk’iki bagakwiriye kukigira umuco bakajya bafata abanyenshuri bakabageza aho ibintu bibera kuko bibafasha kumva neza no kurushaho gusobanukirwa ibyo biga.
“Njyewe ndi mu mwaka wa gatatu ariko ni ubwa mbere twari dusuye ibigo nk’ibi by’ishoramari bikomeye, rero ubuyobozi bw’ikigo bukwiye kujya bubitegura, bugafasha abanyenshuri kugera aho ibintu bibera kuko biradufasha bigafasha mwarimu kutavunika yigisha bikanubaka ishusho y’ikigo muri rusange.”
Umwarimu muri kaminuza ya protestant of Rwanda Mugwaneza Gloria Nadine, wigisha amasomo arimo agaruka k’ubukungu no kwihangira imirimo avuga ko bazanye aba banyenshuri gusura isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo nk’abarimu bafashe abanyenshuri bigisha kumenya no gusobanukirwa neza ibyo biga.
Ati: “Dushingiye ku mfashanyigisho ya leta, Nyuma yo kwigisha amasomo ajyanye n’isoko ry’imari n’imigabane twasanze ari ngombwa ko tubazana gusura ibi bigo byombyi kugira ngo bibamare amatsiko yibyo bibazaga mu ishuri, maze nabo barusheho kwinjira mu ruhando rw’abashoramari bashobora gushora mu bigo by’imari n’imigabane nkuko babyigishwa mu ishuri.”
Tugirimana Richard umunyamabanga mu kigo cya PUR ishami rya Karongi n’umwe mu bayobozi waje aherekeje aba banyenshuri yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’urugendoshuri bisanzwe bitegurwa ariko hafi mu karere kuko bari baherutse no gusura agakiriro ka Karongi. bafite abanyenshuri basaga 1000.
Ati: “Duherutse kubajyana gusura agakiriro ka Karongi kugira ngo nabo bibatinyure nibura mu gihe runaka nabo bazatinyuke kwikorera, kuko tubategura nk’abantu dushaka ko bazavamo abacungamutungo beza, abarimu cyangwa abashoramari”.
Yagaragaje ko impamvu nyamukuru bahisemo gusura ibi bigo ari ukugira ngo batoze aba banyenshuri gahunda ya leta irimo kwizigamira.
Ati: “ Uyu munsi wa none twasuye bino bigo…kuko nibyo biyobora amabanki, dusanga intumbero y’igihugu n’uburyo twigisha abanyenshari kuko abantu bagomba kwizigamira batagomba kurya ibintu byose ngo babimare duhitamo kubazana hano kugira ngo basobanukirwe ubundi buryo abantu bizigamiramo.”
Mugisha Magnifique, umukozi ushizwe itumanaho no kwigisha ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rwa leta rugenzura ibigo by’imari n’imigabane CMA rukaba rukorera muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi rushinzwe guteza imbere Isoko n’igenzura kurayo masoko, ndetse no kurinda umushoramari yaba uwaje ashaka amafaranga cyangwa uwaje gushora imari ndetse kuzigama, yavuze ko intego y’iki kigo ari ugufasha abikorera kubona imari ihendutse kandi igihe kirekire.
“Tubasha gufasha abikorera kubona imari ihendutse kandi igihe kirekire kugira ngo bayikoreshe bagura ibikorwa bafite. Ni isoko ridaheza riha ikaze buri mu nyarwanda wese, kuko kuva ku mafaranga ibihumbi bibiri ashobora gushora kandi akunguka”.
Avuga ko hakiri urugendo kugira ngo abanyarwanda bitabire umuco wo kwizigamira, abibutsa ko kwizigamira bidakorwa n’abifite gusa ahubwo ko bikwiye gukorwa na buri wese kuko uba uzigamira ejo hazaza hawe kandi abaturage bakwiye gutinyuka aya masoko y’ishoramari.
Protestant University of Rwanda ifite amashami abiri, Ishami rya Karongi mu gihe Icyiciro gikuru cyayo kiba I Huye.
Ishami rya Karongi ryigamo abanyeshuri basaga 1,000. Iri shami rikaba rifite amwe mu masomo arimo: Ishami ry’Uburezi, Ishami ry’iterambere n’iyobokamana.
Alan Nkotanyi Gashiramanga
English
Kinyarwanda