‘Ni Ngombwa kwita ku mutekano w'ibiribwa’ - Minisitiri Cyubahiro
kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025 , Mu karere ka Nyamagabe hizihirijwe Umunsi mpuzamahanga wahariwe Ibiribwa, ku nsanganyamatsiko igira iti:”duhuze imbaraga duteze imbere imirire myiza n’ejo heza”
Ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko iyi nsanganyamatsiko ihura neza n’icyerekezo cyabo.
Nk’uko Bigaragara mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo z’abanyarwanda bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare aho muri uyu mwaka hagaragajwe ko 51% by’ingo z’akarere ka Nyamagabe ziri mu bukene ariko kakaba aka gatatu mu gihugu mu gukora cyane ngo kazigabanye.
Hildebrand Niyomwungeri Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, avuga ko umwaka ushize wa 2024 bahinze imboga mu gihembwe cy’ihinga cya C ku buso bungana na hegitari 120, muri uyu mwaka bagahinga ku buso bwa hegitari 350 mu gihembwe cya C, ndetse ko muri iyi myaka yombi batigeze babura isoko rya zo, akomeza avuga ko kandi bateganya kuzagera kuri hegitari 500 mu gihembwe cya C cy’umwaka utaha.
Ms. Nomathemba Mhlanga, Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka wizihijwe mu buryo bwihariye kuko FAO yujuje imyaka 80 ishinzwe, ikomeje urugendo rwo gufasha ibihugu gutanga umusaruro mwiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.
Ati: “Turishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubu 83% by’abaturage b’u Rwanda bafite umutekano mu biribwa, kandi turateganya gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira ngo n’andi mahirwe asigaye agere kuri bose.”
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe
Ati: ”Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi, tuributswa ko umutekano w’ibiribwa utagarukira gusa ku kugira ibyo kurya bihagije, ahubwo ikigamijwe ni ugukora ku buryo buri funguro ritunga umubiri uko bikwiye kandi rikagira uruhare mu gutuma umuntu atekereza neza".
Mu kwizihiza uyu munsi hatewe ibiti by'imbuto ziribwa bisaga 5000, hatanzwe inka 7 ku miryango 7, hatangwa ihene 40 ku miryango 20, hanatanzwe inkoko 680 ku miryango 34. Aka karere kandi guhera mu mwaka wa 2022 kugeza ubu bongereye imbuto y’ibirayi ituburirwa mu karere ka Nyamagabe kugira ngo bagabanye igiciro cy’ubwikorezi n’umubare w’abahinzi babasha kuyigura no kuyikoresha wiyongere, Muri iyo myaka bakaba baravuye ku ijanisha rya 5 bagera kuri 30%, bagateganya kuzagera kuri 50% umwaka utaha.
Eminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda