Nyagatare: Igitaramo cy'inkera y'imparirwakurusha,inzira ifasha urubyiruko kwisuzuma no kwiha intego.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, mu nzu mberabyombi ya Kaminuza mu karere ka Nyagatare habereye igitaramo cy’umuco kitwa “INKERA Y’IMPARIRWAKURUSHA ZA NYAGATARE”.

Dec 28, 2025 - 19:05
 0
Nyagatare: Igitaramo cy'inkera y'imparirwakurusha,inzira ifasha urubyiruko kwisuzuma no kwiha intego.
Nyagatare: Igitaramo cy'inkera y'imparirwakurusha,inzira ifasha urubyiruko kwisuzuma no kwiha intego.

Ni igitaramo gikorwa mu rwego rwo guteza imbere umuco Nyarwanda hibandwa ku mwihariko w’amateka y’Akarere ka Nyagatare, kugira ngo abatuye Akarere basoze umwaka kandi batangire undi  bishimye.

Bamwe mu rubyuruko rwo muri aka karere rwitabiriye iki gitaramo rwavuze ko ari igitaramo bigiramo gukunda igihugu ndetse bakanakuramo ubutwari bwaranze ingabo za RPA zabohoye igihugu.

IRARORA Furaha wo mu mudugudu wa Nyagatare,Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare yagize ati:"Iki gitaramo kidufasha nk'urubyiruko cyane ko tuba dutaramana n'abakuru   aho dusigasira umuco nyarwanda twiga umuco wacu tunigira no kubatubanjirije".

Yakomeje agira ati:"Nk'urubyiruko iki gitaramo kiratwigisha cyane,kinadufasha kwishimira ibyo tuba tugezeho mu mwaka tuba dushoje ndetse no gutegura umwaka tugiye kwinjiramo dufite intego".

Mugenzi we Danny Bisangwa yavuze ko bashimira ubuyobozi bw'akarere bubategurira iki gitaramo.

Ati:"iki gitaramo turakishimira kuko kidufasha kumenya umuco nyarwanda nk'urubyiruko ndetse no kumenya ubutwari bwaranze abakurambere bacu n'abadufashije kubohora igihugu  na cyane ko akarere kacu ari umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu".

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare w'agateganyo Kakooza Henry yashimiye abafatanyabikorwa n'abandi bagize uruhare mu itegurwa ry'Inkera y'Imparirwakurusha.

Ati:" Iki gitaramo gitegurwa mu rwego rwo guteza imbere umuco Nyarwanda hibandwa ku mwihariko w’amateka y’Akarere ka Nyagatare, kugira ngo abatuye Akarere basoze umwaka kandi batangire undi  bishimye, abaturage bashishikarizwe kwiha intego z’umwaka  zibaganisha ku iterambere mu miryango yabo".

Guverineri w' Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko ari ngombwa kwishimira umwaka mushya ariko banasubiza amaso inyuma kugira ngo umwaka utaha bazakosore aho bitagenze neza.

Yongeyeho ko Akarere ka Nyagatare kabitse amateka menshi mu muhora wo kubohora igihugu, bityo ko ari amahirwe , umuturage agomba kubyaza umusaruro.

Yagize ati: "Iyo ugeze muri Nyagatare, biragoye kwitandukanya n'amateka y'Igihugu cyacu. Impamvu turi hano ni uko dufite Igihugu gitekanye, giteye imbere, kandi kishimiwe n'abagituye. Ni ngombwa ko twubakira kuri ibyo byiza dufite kugira ngo umwaka utaha tuzabyongere kurushaho. Tugomba kuvuga duti 'aya mahirwe dufite ubu twayongera gute, ni iki twayabyazamo mu mwaka utaha wa 2026".

Ni ku nshuro ya 4 akarere ka Nyagatare gakoze iki gitaramo aho kemeza ko bizanakomeza no mu yindi myaka.

Muri iki gitaramo cy'Inkera y'Imparirwakurusha abitabiriye basusurukijwe n'abahanzi batandukanye barimo Mariya Yohani, Itorero Imena Troupe, umuhanzi Munganyinka Aluette n'abandi. 

Ivan Damascene Iradukunda