Perezida Kagame yakiriye Michelle Yeoh wamamaye muri filimi na Jean Todt wa Loni

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 yakiriye intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt, n’umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Michelle Yeoh Todt.

Sep 6, 2025 - 23:28
 0
Perezida Kagame yakiriye Michelle Yeoh wamamaye muri filimi na Jean Todt wa Loni
Perezida Kagame yakiriye Michelle Yeoh wamamaye muri filimi na Jean Todt wa Loni

Todt na Yeoh usanzwe anamenyekanisha ibikorwa by’ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’iterambere (UNDP) baje mu Rwanda mu muhango wo kwita abana b’ingagi amazina wabereye mu Karere ka Musanze tariki ya 5 Nzeri 2025.

Todt ni Umufaransa wiyeguriye ibijyanye n’amasiganwa y’imodoka, dore ko yanabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, FIA, kuva mu 2009 kugeza mu 2021.

Azwi cyane nk’umuyobozi w’ibihe byose w’Ikipe ya Ferrari mu myaka yayo myiza ubwo Michael Schumacher yegukanaga ubutitsa amasiganwa y’imodoka.

Uyu Mufaransa ni intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe umutekano wo mu muhanda kuva muri Mata 2015 ubwo Ban Ki Moon yayoboraga uyu muryango.

Yeoh ni umugore wa Jean Todt. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.

Uyu mugore ukomoka muri Malaysia yabereye abandi banya-Asia irembo n’ikiraro mu bijyanye no gukina filimi mu ruganda rwa filimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood) ndetse yigeze gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.

Todt yise umwana w’ingagi izina ‘Ruvugiro’, Yeoh yita undi mwana izina rya ‘Rwogere’.

Yeoh ati “Izina Rwogere rigaragaza uko u Rwanda ruzwiho imiyoborere idasanzwe ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ibidukikije no guharanira iterambere rirambye.”

Todt yasobanuye ko yahisemo izina ’Ruvugiro’ nk’igisobanuro cy’uburyo umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina wabaye urubuga rwo gutangiraho ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati "Uyu muhango ugaragaza uburyo u Rwanda rwageze ku cyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije bigizwemo uruhare n’abaturage. Kwita Izina bigaragaza uko ikiremwamuntu n’inyamaswa zo mu ishyamba bishobora kubana, bigatanga icyizere, bigatanga n’urugero hakurya y’umupaka w’u Rwanda."

Kuri uyu wa 6 Nzeri 2025, Jean Todt na Yeoh banitabiriye igikorwa cyo guca imirongo mu masangano y’imihanda ya Gishushu mu Karere ka Gasabo, Jean agaragaza ko iyi mirongo ari ingenzi kuko igabanya impanuka zo mu muhanda.