Police Yerekanye abagizi ba nabi 3 bafashwe amashusho batemagura umukobwa mu mujyi wa Kigali
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga avuga ko bariya basore bakoreye “ubugizi bwa nabi bukabije” umugore witambukiraga.Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yabimenye bikiba tariki 11 Nzeri, 2025 nubwo byatangiye kuvugwa cyane bukeye kuri bo ngo ntabwo byari “inkuru igezweho” barimo babikurikirana.
Aba basore “bigize ibihazi” umwe yitwa Gatari Edmond alias Black w’imyaka 38, Hakizimana Jacques alias Claude w’imyaka 33, na Rurangwa Jean Paul alias Mucezaji cyangwa Bokungu.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko bariya basore bafashe umugore witwa Nyampinga Claudette, utuye hafi y’umusigiti wa Rwampara, umwe amukubita hasi amwambura agakapu, amwambura telefoni 2.
Uwitwa Hakizimana ni we watemesheje umuhoro uriya mukobwa witwa Claudette, anatema umunyerondo witwa Maniriho Theogene wari uje gutabara.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.
English
Kinyarwanda