U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagenagaciro mu bwubatsi

Mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’umwuga w’abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi.

Jun 27, 2025 - 21:48
 0
U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagenagaciro mu bwubatsi
U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagenagaciro mu bwubatsi

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yakiriwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi kuko rumaze igihe gito

RUGIRA Charles , Umuyobozi Mukuru w’uru rugaga mu Rwanda, ashima leta  y’u avuga ko kwakira inama ikomeye nkiyi ari amahirwe akomeye mubakora uyu mwuga ndetse anasaba inzego zose za leta kujya baha amahirwe aba bagenagaciro mu mishinga itandukanye yaba iya leta ndetse niy’abikorera.

Ati: “uyu ni umwanya mwiza wo kwigira ku bandi ndetse nabo bakagira ibyo batwigiraho , ariko cyane cyane tugasaba inzego zose yaba iz’abikorera n’iza leta, ko mu mishinga yabo bagomba kujya bibuka ko bakeneye abagenagaciro mu rwego rwo gukora kinyamwuga ndetse ko mu gihe bakoranye n’aba banyamwuga bizagabanya idindira ry’imishinga imwe n’imwe hirya no hino mu gihugu.”

MATTHEW Ngulube , Umuyobozi mukuru w’urugaga nyafurika rw’abagenagaciro  mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, avuga ko inama nk’iyi ari umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora cyane ko usanga abenshi badasobanukiwe iby’uyu mwuga, ndetse ko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye ndetse bakanigira hamwe uburyo bwo kubaka neza imijyi yo muri afurika

Dr. Ngarambe Jack, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imijyi, gutuza abaturage n’imiturire muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yashimiye abitabiriye iyi nama ko ari intambwe nziza ku banyafurika.

Ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi ku banyafurika kuko ubwubatsi buri mu bikorwa by’ibanze afurika ikeneye rero ni ingenzi ko tugomba kugira abagenagaciro b’abanyamwuga mu rwego rwo kubaka afurika ihamye ndetse n’ahazaza hayo.”

Iyi nama nyafurika yitabiriwe n’abahanga ku iterambere ry’umwuga w’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 15 by’afurika.