Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye kuyobora Ingabo za EASF
Ronald Rwivanga yarahiriye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Eastern Africa Standby Force, umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe gutabara aho rukomeye no gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Brig Gen Rwivanga yasimbuye Paul Kahuria Njema wo muri Kenya wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye i Kampala ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo cya Mbuya, uyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Jacob Marksons Oboth, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF.
Mu ijambo rye, Jacob Oboth yashimye Brig Gen Njema ku ruhare yagize mu guteza imbere EASF no gukomeza kuyubaka nk’urwego rufite imiyoborere ihamye n’imicungire inoze y’umutungo.
Yanahamagariye Brig Gen Rwivanga gukomeza ibikorwa byari bimaze kugerwaho no guharanira ko uru rwego rukomeza kugira ubushobozi buhagije ndetse rukarushaho kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu nshingano ze nshya azashyira imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, ubunyamwuga n’imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Yagaragaje ko EASF izakomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere mu guhangana n’ibibazo birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiza ndetse n’indwara z’ibyorezo.
Ati “EASF izakomeza kuba hafi ibihugu mu bihe bikomeye birimo ibiza, imyuzure n’ibibazo by’ubuzima rusange.”
Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa EASF bizaba biherereye i Nairobi.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Brig Gen Ronald Rwivanga yari Umuvugizi w’Rwanda Defence Force kuva mu 2020. Yanabaye Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda.
English
Kinyarwanda