Gicumbi: Aborojwe Inka n’Akarere ku bufatanye na Green Gicumbi basabwe kuzifata neza

Uhereye mu 2019 ubwo umushinga Green Gicumbi watangiraga ibikorwa mu Karere ka Gicumbi kugeza ubu umaze gutanga Inka zigera kuri 277 zimaze kubyara izisaga 850 kuri ubu hakaba hongeye gutangwa izindi 20 ziyongera kurizo.

Aug 30, 2025 - 19:14
Aug 30, 2025 - 20:41
 0
Gicumbi: Aborojwe Inka n’Akarere ku bufatanye na Green Gicumbi basabwe kuzifata neza
Gicumbi: Aborojwe Inka n’Akarere k’ubufatanye na Green Gicumbi basabwe kuzifata neza

Ni igikorwa cyaranzwe n'umunezero w’abazihawe ndetse n’abatuye muri Model Village Kaniga kuko ngo Bose zibagirira umumaro .

TUYISABE Domitille umwe mubatoranijwe mu bahabwa Inka aravuga ko bikemuye byinshi kuko ari kimwe mubyo yasengeraga bityo ko IMANA ikorera m’ubuyobozi cyane cyane Président wa Repubulika adahwema gushimira kubw’iyi gahunda.

Ati: "Kuba mbonye Inka bikemuye byinshi ubu sinzongera gusaba ifumbire, kubona umwana wanjye asaba amata abonye abacunda batambutse ,ikindi kandi sinabura kuvuga ko IMANA ikorera m’ubuyobozi bwacu kuko iki cyari icyifuzo cyacu njye n’umugabo none Inka turayibonye, rero munshimirire Perezida wa Repubulika kuko aduhaye amata.”

KAGENZA Jean Marie Vianney umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi arasobanura Inka zatanzwe umumaro zigirira abaturage na zimwe mumbogamizi bahuye nazo muri iyi gahunda   n’uko bashaka igisubizo.

Akomeza agira Ati ; “Ubundi iyo dutekereje gutanga Inka ,tureba inyana nziza, ihaka y'inzungu k’uburyo ibyara vuba igahita itanga umukamo ariko Kenshi imbogamizi duhura nazo usanga wayihaye umuntu utarigeze amenya uko Inka yitabwaho, ikagirirwa isuku, ikagaburirwa, ndetse no kuba batagira ubwatsi, ibi byose rero tubafasha kubishakira igisubizo kuko hari aba vétérinaire babyize babafasha kuzitaho umunsi k’uwundi ndetse twabatereye ubwatsi.”

UWERA Parfaite ni umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'Akarere ka Gicumbi, aremeza ko ukurikije inka zitanzwe ntakabuza ko umukamo wiyongereye ndetse  aragira inama aborojwe.

Agira ati: “iz’inka ni nziza, zirahaka vuba aha zirabyara tubone amata, agirire umuturage akamaro ayanywa, ayacuruza akirigite ifaranga  iterambere rize ,ariko kandi ndabibutsa ko iy’inka kuyibona ari amahirwe  bityo ntakuyigurisha kugira ngo utazimya igicaniro, ikindi isuku ,kuzitaho nk’uko natwe dukunda abatwitaho ariko kandi mwirinde kuzigurisha kuko n’ukwiyiba no kwibuza iterambere.”

Inka zatanzwe imwe ifite agaciro k'ibihumbi Magana acyenda, 900.000frw wakongeraho umunyu, imiti, ipompo n'ibindi bikoresho igahagarara miliyoni imwe y'amafaranga y'U RWANDA.

 

Clarisse KWITONDA