Ibigo n’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufata neza abakozi byashimiwe

Ikigo gihuriza hamwe abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye, “People Matters Kigali-Rwanda”, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 muri Kigali Serena Hotel, cyatanze ibihembo ku bigo, abakozi n’abakoresha babaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Dec 16, 2025 - 11:42
Dec 16, 2025 - 11:43
 0
Ibigo n’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufata neza abakozi byashimiwe
Ibigo n’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufata neza abakozi bashimiwe.

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bitanzwe n’iki kigo. N’ibihembo byegukanywe n’ibigo birimo: MTN Rwanda, I&M Bank, Compassion n’ibindi bitandukanye.

Ibihembo byatanzwe biri mu byiciro 13 bitandukanye, harimo ibyiciro bireba abakozi, aho bakorera, uburyo hatekanye kandi haborohereza gukora kazi.

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko abashimiwe bose haba abakozi, abakoresha ndetse n’ibigo bashingiye ku kazi keza, kagezweho kandi gafata neza abakozi.

Ati:“ Uyu munsi umuntu twashimiye ni uwakoze neza ariko atekereza nuko yafasha mu gutunganya aho abantu bakorera uburyo haba ari heza hafite umutekano, hari ubuzima byumwihariko yita kubintu bitangiza ikirere cyangwa ibidukikije ari green.”

Mu bigo byashimiwe mu byiciro bitandukanye harimo Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashimiwe nk’ikigo cyagize umuhate muguha abakozi bacyo imodoka zikoresha amashanyarazi, gushishikaria abakozi kudakoresha amacupa ya purastike no kuzirikana gusiga bazimije amatara y’aho bakorera. Hanashimiwe I&M bank yahisemo ko abakozi bayo bakorera mu nyubako iborohereza mu mikorere kandi yizewe ku mutekano w’umukozi.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda, Enock RUYENZI,

yavuze ko igihembo bahawe bagikesha gushyigikira gahunda za leta zo gusigasira ibidukikije n’icyaricyo cyose cyakwangiza ikirere.

Ati: “Uko iterambere rigenda riza mu gihugu cyacu tugomba gushyigikira green sustainable endowment, mu biro dukoreramo n’aho abakozi bakorera umunsi ku munsi, kuko bifasha abakozi guhumeka umwuka mwiza kandi bagatanga umusaruro mu kazi kabo."

NKUBANA John, Umuyobozi wa Compassion international ku rwego rw’igihugu yahawe igihembo ku bikorwa byiza byo kugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene akiteza imbere yavuze ko ibihembo bahawe bibiri byabongereye izindi mbaraga zo gukora.

“Iki gihembo kitwongeyemo imbaraga kandi cyatugaragarije ko dukwiye kongera tugahaguruka ntitwumve ko twagezeyo kuko twabonye igihembo,…urugendo ruracyahari abacyiga baracyahari n’abakeneye urukundo, kirimo inyigisho nyinshi cyane.”

Steven Murenzi yasabye ibigo gukomeza gushyiramo imbaraga no kurushaho kwita ku bakozi naho bakorera bakabashyigikira, kuko ari bimwe mu biteza imbere igihugu no gufasha abakozi ndetse n’imiryango yabo kandi bikagarukira n’abakoresha kuko babona umusaruro.

Alan Nkotanyi Gashiramanga