Nyagatare: Hehe n'ibisambo byitwikira ijoro bikamburira abaturage mu muhanda Nyagatare-kanyinya-Kagitumba
Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Nyagatare- Barija- Kanyinya_Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, barashima ko bashyiriwemo amatara yo ku muhanda (Public Light) abacanira kuko mu masaha ya n'ijoro bawamburirwagamo n'abajura bitwikiraga umwijima.
Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda baganiriye na Iwacupress.com bavuze ko nta mpungenge z’umutekano wabo n’uw’ibyabo bakigira kuko aho banyura kuri ubu habona bigatuma batagitaha hakiri kare ngo kuko mbere utaracanirwa abatahaga bwije bitewe n'akazi bakora bahamburirwaga n’abajura bahihishaga.
Nyiransabimana Florence, umucuruzi utuye mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko uyu muhanda utaracanirwa abawunyuragamo bakorerwaga urugomo ruvanze n'ubwambuzi ariko ngo none kuri ubu abantu bagenda nta nkomyi kubera kuwucanira.
Yagize ati: “Uyu muhanda udufasha kugeza umusaruro ku isoko no kuwugarura mu rugo igihe byeze cyangwa se hari ibyo twahashye, mbega udufitiye akamaro kanini ariko iyo bwagabaga bumaze kwira ntabwo twabashaga kureba umuntu uri imbere yacu, ikindi kandi nkanjye w'umucuruzi byageraga saa kumi n'ebyiri nkahita nkinga none kuri ubu ndakora nkageza saa tatu abantu bagenda ntakibazo.Turashima akarere katwumvishe kagahita kadushyiriraho amatara".
Iradukunda Elissa,umunyeshuri wiga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyagatare, ucumbitse mu Mudugudu wa Barija A ahamya ko nk'abanyeshuri bakunda gutaha bwije bavuye gusubiramo amasomo batinyaga kuhanyura bagahitamo kurara ku nshuti zabo cyangwa se bagataha hakiri kare batinya ko babambura amatelefone ndetse na Mudasobwa ariko ngo kuri ubu na saa yine zigera bakiri kwiga.
Yagize ati:" Urabona kuba hari amatara ubu hari umutekano,na saa Tatu cyangwa saa Yine tuba tukiri ku ishuri ariko mbere uyu muhanda kuhaca nyuma ya saa Kumi n’ebyiri by'umwihariko nkatwe twiga muri Kaminuza, umuntu yabaga afite impungenge z'uko ashobora kwicwa. Rimwe na rimwe badushikuza amashakoshi, telefoni bityo rero turashimira ubuyobozi bwadufashije bakaduha amatara ubu yadufashije kwizera umutekano w’aha hantu kuko uyu muhanda urakoreshwa cyane.”
Umuyobozi wa REG, Ishami rya Nyagatare, NIYONKURU Benoit yavuze ko uyu muhanda kuwucanira byari ngombwa ndetse ko no mu yindi mihanda itaracanirwa yo muri uyu Mujyi wa Nyagatare izagenda icanirwa.
Ati: "Uriya muhanda twabanje gushaka rwiyemezamirimo udufasha noneho yaje kuboneka ahita abidufashamo kuwucanira. Icyo navuga nuko ugiye gufasha abawukoresha kugenda nta nkomyi,ikindi kandi nuko ntahataracanirwa muri uyu mujyi hose tuzagenda tuhacana".
Uyu muhanda wa Kaburimbo Nyagatare- Barija- Kagitumba, ukora ku Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba, ureshya n’ibilometero 38.
Ivan Damascene Iradukunda/Nyagatare
English
Kinyarwanda