RIB yongeye gukangurira abanya-Gicumbi kwirinda gukora ubucukuzi butemewe

Ni muri gahunda yiswe uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka yabereye mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi ndetse inakomeje mu mirenge itandukanye yaka karere, aho bigaragara ko rimwe na rimwe abaturage bakora ibyaha batabizi mu gihe bacukura umusozi, bashaka amabuye, umucanga ndetse n'ibindi batabisabiye uruhushya ko bigize icyaha.

Jul 9, 2025 - 18:01
Aug 29, 2025 - 13:34
 0
RIB yongeye gukangurira abanya-Gicumbi kwirinda gukora ubucukuzi butemewe
RIB yongeye gukangurira abanya-Gicumbi kwirinda gukora ubucukuzi butemewe

Nk’uko tubisanga mu  Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Ntirenganya Jean Claude umukozi wa RIB  mu ishami ryo gukumira ibyaha Yongeye kwibutsa abatuye mu murenge wa Miyove ko kuba ufite ubutaka bwagaragayemo amabuye y'agaciro cg  kariyeli (umucanga ,amabuye yo kubaka) bitaguha uburenganzira bwo kuyacukura  kuko bifite inzira binyuramo akomeza anibutsa n'ibihano biteganywa n'itegeko mugihe ubirenzeho.

Aho yagize  ati: “ukurikije uko mutuye hamwe na hamwe hagaragara amabuye mu mirima cg mu mashyamba byanyu kandi mufitiye ibyangombwa mwibuke ko byanditseho ubukode rero mbere y’uko ujya gucukura cyanga gukoresha ayo mabuye ugomba kubisabira uburenganzira, iyo bitabaye ibyo uba urimo gukora ibyaha kandi bifite igihano nk’uko byanditswe mu itegeko. Sibyo gusa kandi niyo  ufatanywe amabuye y'agaciro nta ruhushya ubifitiye uhanishwa ibihano bitandukanye nk’uko biteganywa n'itegeko rero mubyirinde.”

Abatuye mu murenge wa Miyove bemeza ko kenshi bumvaga ibibujijwe ari ugucukura amabuye y’agaciro ariko wenda amabuye yo kubaka byo bitagize icyaha .

Baribeshya Jean Damascene utuye mu murenge wa Miyove yemeza ko mu murima we ahingamo imyaka agiramo ibuye rinini yajyaga akuraho iryo ajya kubakisha ariko akumvamva ko kuba adacukura cyane bitagize icyaha gusa ko ubu atazongera .

Agira ati: “munsi y’urugo ngirayo umurima ubamo ibuye rinini ariko nirinda kuricukura cyane kuko numvaga haba inkangu gusa nagiye mfataho ducye ducye ubu rero sinzongera kuko menye ko ari ukwangiza ibidukikije.”

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Clarisse Kwitonda.