Rwamagana: Abarwanashyaka ba Green party bibukijwe guharanira kwiteza imbere.
Abarwanashyaka ba DGPR - Green party bahawe amahugurwa agamije guhugura no kwigisha urubyiruko n’abagore ku mishinga ibateza imbere no kurengera ibidukikije,kugira ngo babe intangarugero barushaho kumva neza demokarasi n'amajyambere.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Kanama 2025 mu murenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana hateraniye inama y'Abarwashyaka ba DGPR - Green party ndetse igira n'amahungurwa n'abanyamuryango bayo.
Bamwe mu barwanashyaka ba DGPR baganiriye na IwacuPress bahamya ko bagiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kugira ngo bagire demokarasi ariko banarwanya ubukene ibyo bahamya ko bizarushaho kuzamura imibereho yabo binazamura ubukungu bwabo.
Turinumukiza Emmanuel wo mu Murenge wa Kigabiro yagize ati:"Ndishimye cyane kubw’amahugurwa mpawe ku bijyanye n' ubuhinzi n'ubworozi ku buryo nshobora kwiteza imbere, icyo ngiye gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe kandi nizeye ko bigiye kudufasha byinshi nkuramo amafaranga arushaho kunteza imbere."
Mutuyimana Nadine nawe avuga ko hari byinshi yungutse.Ati: "Ndishimye kuko mbashije kumenya neza ko nshobora kwiteza imbere ntangiriye ku kintu gito, kikangeza ku kinini, kandi ndabigeraho ntangije ibidukikije."
Umuyobozi w'ishyaka w’ishyaka Green Party Dr.FRANK Habineza avuga ko biteguye gukorana n'abarwanashyaka babo ku cyabateza imbere mu buryo ubwari bwo bwose.
Yagize ati:"Inkunga irakenewe ngo biteze imbere kuko ubu bari korora ingurube, ndetse twanazisuye harimo izabyaye kandi twabahaye amahugurwa arebana no kwita ku bidukikije nk'abagize Green party."
Yakomeje avuga ko mu karere ka Rwamagana hagiye gushyirwa ishami ry'abarwanashyaka rizabafasha muri service zikenewe.Ati: "Hano Rwamagana tugiye kuhafungura ibiro, aha ni ahajya hatangirwa serivisi zose abarwanashyaka bacu bazajya bakenera."
Ishyaka DGPR - Green party ryakoze amatora y'abayobozi barihagararira mu rwego rw'akarere ndetse n'Umurenge, kugira ngo bajye bafasha abandi barwanashyaka bo mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w'Ishyaka DGPR - Green party yashimiye abarwanashyaka ndetse yibutsa abatowe kwita ku nshingano batorewe kuko mu mahame yabo harimo kongera abarwanashyaka muri buri karere bagezemo.
Ivan Damascene IRADUKUNDA
English
Kinyarwanda