Kigali: KIDDO HUB yateguye I gitaramo kigamije kumurika no guteza imbere impano z’abana
Ni igitaramo cyiswe ‘Kiddo Talents Show’ kizaba kuri iki cyumweru taliki 10 Kanama 2025, iyi ikazaba ari ‘launch’ y’iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere, kuko kizakomeza kujya kiba nk’uko ubuyobozi bwa Kiddo Hub yagiteguye bubivuga.
Mbonyumugenzi Gentil Theodomire, bita uncle G uyobora Kiddo Hub, avuga ko kuri iyi nshuro bagiye bareba abana batandukanye bahagararira intara zitandukanye, n’abasanzwe bafite impano zitandukanye kugirango bakore launch y’iki gitaramo, ariko ko ibindi bitaramo bizakurikiraho hari ukundi bizakorwa.
Ati: “Ubutaha ‘structure’ yabyo izahinduka, tuzaba dufite ‘competitive format’, aho buri ntara tuzajya dukuramo abana bahagarariye abandi noneho bagakompeta ku rwego rw’igihugu tukaba ari bo tugaragaza, ntabwo tuzajya tugaragaza abana ngo ni uko uyu nguyu afite icyo yakoze cyizwi ahubwo ni ukugirango na wa wundi utazwi wabigaragaje ko koko impano yamugirira akamaro aze tumushyire kuri ‘spot light’, tumuhuze n’amahirwe atandukanye.”
“Hakabaho n’indi aspect ‘showcase’, hari abandi bana noneho badafite abantu babareberera badafite n’ahantu bagaragariza impano zabo ‘donc’ abana bakeneye platform yabo yihariye nayita ‘stage’ y’abana, aho abana baza kureba bagenzi babo aho umwana aza kuri stage nka ‘main perfomer’, iyi ni launch first audition ni showcase noneho ubutaha ni bwo byaba competition haza n’ibihembo.”
N’ubwo nta marushanwa azaba ahari, ariko ngo bana bazagaragaza impano zabo ntibazaviramo aho.
Ati:”Icyo ababyeyi n’abana bazungukiramo, icya mbere na mbere abana bose dufite hari ‘special gifts’ twabageneye, ariko hari na ‘mentorship’ twabemereye tuzabakorera mu gihe tugikomanga na parteners batandukanye .”
Uncle G. avuga ko igitekerezo cya Hub cyaje kuko n’ubundi asanzwe mu burezi aho yagiye abona abana batoya benshi baba bafite impano zitandukanye ariko ugasanga muri sosiyete bumva ko umwana azatungwa n’amasomo, impano zabo zipfukiranwa cyangwa ntizitabweho bikarangira gutyo, ariko ko imyumvire ikwiye guhinduka cyane cyane ku babyeyi.
Ati:”Ibyo rero twabikoze kugirango muri kino kinyejana cya 21 ababyeyi babashe gusobanukirwa ko ubuzima bw’umwana butashingira gusa ku ikayi n’ikaramu rero icyo ngicyo tumaze kugitekereza twakoze iyo ‘concept note’ dutangira nyine initiative yacu ya ‘Kiddo Hub'”
Ibi kandi bishimangirwa na Yankurije Ariane ufite umwana witwa Louange ufite impano zitandukanye zirimo kuririmba no gukina ikinamico, uvuga ko we umwana we ufite imyaka 10 ugiye kujya mu wa 6 w’amashuli abanza, ubwo yari afite imyaka 6 yatangiye kuririmba akamushyigikira nk’umubyeyi n’ubwo hanze babifataga nabi bamubaza ukuntu aretse umwana muto ajya muri ibyo, kuko ababyeyi benshi batekereza ko ahita aba ikirara ariko ngo si ko bimeze.
Ati:”Kuba afite iyo mpano yo kuririmba ntibyamubujije kugira ‘discipline’, mubyeyi fasha umwana wawe ufite impano, umwana wawe ashobora kwiga ukamuyobora nk’umubyeyi yaza mu biruhuko ukamufasha no mu mpano.”
Iyi mpano ye kandi ngo hari icyo yafashe uyu mubyeyi ndetse n’umwana we.
Ati:”Byibura kuba ari ‘role model’ w’abandi bana birabanza bikanyubaka nk’umubyeyi kandi na we akabona ko hari icyo ashoboye gufasha abandi bana, ikindi hari ikinamico yakinagamo yarahembwaga bikamfasha muri ‘minerval’.”
Kiddo Hub ivuga ko intego yayo ari ukugira hub ya mbere, ikazajya ijya gushaka impano, ikazitaho, ikazikurikirana kugirango bamenyeko ko abo bana izo mpano zabo zabagiriye umumaro, mu ntego yayo igira iti “bringing young talents to light”, Kiddo Hub yakira abana bafite imyaka 3 kugera kuri 15 ku buntu hakabaho kubyina kinyarwanda na kizungu, n’izindi mpano
Iki gitaramo kizabera ku ishuli rya Kepler I Kinyinya mu karere ka Gasabo, saa munani z’amanywa kuri iki Cyumweru aho kwinjira bizaba ari 5000, hazitabira abana batandukanye barimo Moriox kids na Sherrie Silver Foundation.
English
Kinyarwanda