Leta y’u Rwanda igiye gusohora igishushanyo mbonera cy'ubutaka buhingwa - Min Dr Mark Cyubahiro Bagabe

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagaragaje impungenge ku kugabanuka kw’ubutaka buhingwa, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’imyubakire, isaranganya ridahwitse ry’ubutaka ndetse n’ihindagurika ry’ibihe. Ibintu biteye inkeke ku musaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa mu gihugu.

Oct 28, 2025 - 11:23
Oct 28, 2025 - 12:07
 0
Leta y’u Rwanda igiye gusohora igishushanyo mbonera cy'ubutaka buhingwa - Min Dr Mark Cyubahiro  Bagabe
Leta y’u Rwanda igiye gusohora igishushanyo mbonera cy'ubutaka buhingwa - Min Dr Mark Cyubahiro Bagabe

Imibare yatangajwe na MINAGRI muri raporo y’umwaka wa 2024 igaragaza ko ubuso bw’ubutaka buhingwa bwagabanutse ku kigero cya 2.3% mu myaka itatu ishize, cyane cyane mu turere twegereye imijyi. 

Minisitiri w'Ubuhinzi Dr Mark BAGABE Cyubahiro aganira n'Itangazamakuru ryacu yavuze ko, harimo gukorwa igishushanyo mbonera kigaragaza ubutaka bwagenewe guhingwa.

Ati: iki Gushushanyo mbonera kizaba ari igizubizo kirambye kuko kizagaragaza ubutaka aho buri nibihingwa bizajya bihingwamo ndetse ko nta gikorwa na kimwe kizongera gukorerwa mu butaka bwagenewe guhingwa.

Minisiteri y’Ubuhinzi n'Ubworozi kandi ivuga ko iri gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije kurinda no kongera ubutaka buhingwa, zirimo:

1. Gahunda yo gucunga ubutaka neza (Land Use Management Plan): Hashyizweho amabwiriza agena ko ubutaka buhingwa budashobora guhindurirwa imikoreshereze keretse ku mpamvu zidasanzwe.

2. Kongera ubuhinzi mu buryo bugezweho (Smart Agriculture): Gushyiraho ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubutaka buto bushobore gutanga umusaruro mwinshi.

3. Kubungabunga ubutaka n’imisozi: Gushyiraho imigenderano y’imisozi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibifata ubutaka, no kongera ubukangurambaga ku baturage ku kamaro ko kubungabunga ubutaka.

4. Kongerera abahinzi ubushobozi: Abahinzi barimo guhabwa amahugurwa ku buhinzi burambye n’imikoreshereze y’ubutaka mu buryo butarushya ubutaka.

Abashakashatsi bavuga ko  izi ngamba zishyizwe mu bikorwa neza, u Rwanda rushobora guhagarika igabanuka ry’ubutaka buhingwa bitarenze 2030, ndetse rugakomeza kuba igihugu cyihagije mu biribwa.

Kurengera ubutaka buhingwa ni inshingano rusange. Ni ngombwa ko buri Munyarwanda ashyira mu bikorwa uburyo bwo kubungabunga ubutaka n’ibidukikije kugira ngo ubuzima bw’ubu n’ubw’abazadukomokaho buzabe bwiza. Ubutaka ni isoko y’ubuzima — iyo butitaweho, n’ubuzima ubwabwo burangirika.

Emminente Umugwaneza