Ngira-nkugire tugerane mu iterambere INTEGO y'umugore wo muri Gicumbi.
Uyu munsi ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihizwa ku isi yose buri mwaka ku itariki ya 15 Ukwakira ukaba waremerejwe mu nama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka w’i 1995.
By’umwihariko ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi wizihirijwe mu Murenge wa Rushaki, mu Kagari ka Kamutora ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'Agaciro ".
Abagore bo mu Karere ka Gicumbi barishimira ibyo bamaze kwigezaho mu iterambere ndetse badasize bagenzi babo babafasha imirimo y'amaboko no kwibumbira mu bimina.
Mukawera Agnès umugore yemeza ko gukorera hamwe n’abandi bituma ukira vuba kandi ukunguka byinshi .
“Byatangiye nzigama amafaranga 500 ku cyumweru ngenda nzamura ubucuruzi bwanjye uko nafataga mu kimina, none ubu mu cyumweru ndabitsa arenga ibihumbi mirongo itanu.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere Madamu HAKUZWIMANA Iphigenie m’ubutumwa yatanze yagaragaje uruhare rw’Umugore wo mu cyaro mu kwiteza imbere aho yagarutse ku bikorwa bitandukanye abagore bo mu cyaro bakora kandi bizana impinduka nziza.
Ati: "Uku kwihuriza hamwe mu bucuruzi mu bimina ndetse no mu kungurana ibitekerezo mu migoroba y’ababyeyi byose bizana impindika ziganisha ku iterambere ry’ubukungu, Imibereho myiza mu muryango.”
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel Yashimiye abagore ndetse abaha n'impanuro
Aho yagize ati: “ndabashimira ibyo byose ariko kandi ndabibutsa kwirinda ingeso mbi zibangamira umuryango harimo ubusinzi, kwiyandarika, n’izindi ngeso mbi zibangamira imibereho myiza y’umuryango.”
Meya Nzabonimpa yongeyeho ko Umugore ari uw’Agaciro akwiye kugira imico myiza izana iterambere ry’urugo ari naryo terambere ry’umuryango muri rusange.
Uyu munsi kandi habaye igikorwa cy'imurikabikorwa byakozwe n'abagore biteje imbere ndetse bamwe muribo banahabwa ibihembo birimo certificates na telephones kubera ibikorwa by'indashyikirwa bakoze bakanateza imbere bagenzi babo binyuze mu kubaha akazi.
Ibirori byaranzwe no kuremera abatishoboye bahabwa ibikoresho bitandukanye birimo Matelas:30; Amashuka:10; Couvre-lit:5; Telephones:20; Ibitenge:10; Inka:5; Avocatiers:415; Ibiseke birenga 80 baremeye imiryango 3; Guha abana 120 amata n’indyo yuzuye.
Ibyatanzwe byose bifite agaciro Kangana na miliyoni cumi n’eshatu(13.000.000Rwf).
Kwitonda Clarisse
English
Kinyarwanda